EntertainmentImyidagaduro

Canada: Umuhanzi Nganzo y’ Intore arakataje mu guteza imbere injyana gakondo

Mu gihe akomeje gukataza no kwerekeza umutima we mu bisi by’ inganzo gakondo, umuhanzi Nganzo y’ Intore Patrick wabyirukiye mu itorero ry’ igihugu ” Urukerereza” yasohoye indirimbo nshya yise” Ijoro Yavutse”.

Usengimana Patrick, Nganzo y’ Intore Ku mazina y’ ubuhanzi utuye muri Canada aganira na Moreaboutmedia agaruka ahanini Ku gaciro Ku muco w’ Abanyarwanda n’ uburyo yawitangiye nk’ umurage ukwiriye gusigasirwa ukanahabwa icyubahiro.

Moreaboutmedia: Muraho neza Nganzo y’ Intore?
Mubanze mutwibwire, ndetse mudusogongeze Ku mateka yanyu kugeza mutangiye gukora umuziki gakondo .

Nganzo y’ Intore: Turaho neza . Amazina asanzwe ababyeyi banyise . Ni Usengimana Patrick , ariko iry’ ubuhanzi . Nitwa Nganzo y’intore.

Amateka y’ ubuhanzi rero ntabwo Ari ay’ ubu, nakuze ndi intore mu itorero ry’ igihugu Urukerereza . Niho nigiye umuco wo kubyina guhamiriza kuririmba ndetse no kuba umukaraza.

Nganzo y’ Intore: ATI, ” Injyana gakondo nayikunze kubera nahoraga kenshi nicaranye n’ abasaza bakuze mw’ itorero ry’ igihugu Urukerereza cyane cyane ni mugoroba batangira kuririmba nkincarana nabo nkabunvaaa pe! nkumva amajwi bafite adasanzwe ntahandi wayunva kwi’ isi . Nuko bijyamo gutyo ntangira kujya mbikiriza batera nkikiriza babinyanduza gutyo”.

Moreaboutmedia: Nkumuhanzi Kandi wizera Imana usanisha ute Imana, u Rwanda n’ inganzo?

Nganzo y’ Intore: Oya rwose ntitugareranyanye byose, imana ntacyo wayisanisha nacyo . Ahubwo imana niyo iduha inganzo . Naho u Rwanda rwo ni ingobyi ni gakondo yacu nk’ abanyarwanda . Umuco wo ni isooko , ni ntango ndetse uwo muco uraturanga aho turi hose ku isi.

Moreaboutmedia: Gukora indirimbo ntabwo Ari ibintu byoroshye bisaba impano n’ ubushobozi bw’ amafranga, ubihagazemo ute! .

Nganzo y’ Intore: Nibyo Koko! gukora indirimbo byo ntabwo byoroshye, ariko kuko inganzo ikubuza amahoro ikagukirigita ukumva waririmba uremera ukabikora ukabibonera umwanya . Yego birahenze ariko ndagerageza nkashaka ubushobozi nkabikora, nk’ uko umunyarwanda yagize ATI, ” Mushaka Inka aryama nkayo”.

Moreaboutmedia: Ufte icyizere kingana gite Ku buzima cyangwa urugendo rw’ ubuhanzi watangiye?


Nganzo y’ Intore: Ikizere kirahari kubera ko mbikunda kandi nabikuriyemo, kuko nkora ibyo nkunda ntaguhatiriza nibaza ko inganzo nahawe na Rurema izagera kure hashoboka, kandi ikazafasha benshi.

Moreaboutmedia: Ni ibihe butumwa bwihariye utanga mu ndirimbo zawe?

Nganzo y’ Intore: Iyo ndimo guhanga muri rusange, Ibihangano byanjye biba bigamije kwimakaza umuco gakondo w’ Abanyarwanda , ndetse nshimangira mu kwimakaza n’ uburere mboneragihugu byumvikane ko haba harimo n’ indanga gaciro na kirazira.

Gaston K.Rwaka

Moreaboutmedia.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *