Umuhanzi Man Ngabo asanga Reggae yatumye adaheranwa n’ amateka mabi
Nk’ umwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ikamusigara ibikomere ku mutima ndetse n’ imvune z’ umubiri zikomeye, Ngabonziza Anaclet uzwi nka Man Ngabo asanga injyana ya Reggae yatumye adaheranwa n’ agahinda.

Aganira na Moreaboutmedia.com, Man Ngabo avuga ko nyuma yo kurokoka jenoside yakorewe Abatutsi 1994 nibwo yaje kwisanga mu muziki kuko mbere yakundaga gukina umupira w’ amaguru.
Ati, “Nubwo nakuze ntari mu muziki ,ariko nabonaga Data umbyara acuranga igikoresho cya muzika cyitwa Accordeon kuko yari yarawize mu iseminari Nto ku Rwesero muri Giti, gusa nkaba nsangiye na Data impano ,kuko nawe yakundaga ruhago {football}, yanabaye umubitsi w’ Ikipe ya Bank nkuru y igihugu BNR yitwaga AMATARE FC, ndibuka ko yari mu kiciro cya mbere ni naho yakoraga kugeza ubwo yaje kwicwa muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Mu buryo bwumvikana, Man Ngabo atangaza ko nyuma y’ ibihe bitoroshye na gato nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi nubwo yari yabuze abavandimwe n’ inshuti nyinshi yumvaga atagombaga kwigunga ahubwo yisunze bagenzi be aho bari batuye mu Gatsata bashinga istinda rya muzika baryita KWANDA BAND.
Ati, “Umunyarwanda uzi ururimi rwacu yakwibaza iyi nyito {Kwanda,…} n’ isano bifitanye n’ U Rwanda , njye n’ abagenzi banjye twiyumvishaga ko nubwo twababaye tukanashavura ariko kwivura ibikomere n’ ihungabana byari umukoro wacu ni uko iri tsinda ryacu dutangira guhanga ariko twisunga n’ ubundi izindi ndirimbo z’ abanyafurika ndetse n’ izindi zo muri Jamaica.”

Man Ngabo akomeza ashimangira ko yibuka neza ko Kwanda Band yatangiriye mu Gatsata munsi y’ umusozozi wa Jali, mu buzima butoroshye ariko banakora Album bayita AMAHORO, igizwe n’ indirimb 8 , Uko bari bane buri wese ashyiraho indirimbo ye.
Ahamya ko ntaho yize umuziki ahubwo ko akoresha Karemano yahawe na Rurema yamuhanzemo gukunda injyana ya Reggae nk’ intwaro yomora ibikomere, ibisebe ndetse inamufasha inafasha abandi kudaheranwa n’ agahinda.
Ati, “Nahisemo Reggae kuko ni injyana imfasha gutekereza no kwimenya no kuvugira abari mu ngorane zitandukanye, kwigisha, kubabarira no kwibabarira ubwanjye nkumva mfite amizero n’ umunezero wo kubaho no gusangira ubuzima n’ abandi bantu.”

Ku ruhande rumwe, Man Ngabo yemera ko Reggae yafashije Abanyafrika kwisobanukirwa kugeza aho ihabwa agaciro mu rwego rw’ isi kugeza n’ aho yashyizwe mu murage wa UNESCO kubera uruhare rwayo mu bwiyunge no kwigisha urukundo ndetse no kuvuga akarengane gakorerwa cyangwa kakorewe Abirabura n’ abandi barengana kuri iyi si.

Ku rundi ruhande, ashimangira ko injyana ya Reggae yamufashije kubahiriza gahunda y ‘ igihugu y’ ubumwe n’ ubwiyunge afata nk’ inkingi y’ umubano udafite urwikekwe, nk’ uko Imana yaremye abantu yifuza ko babana mu isi nk’ indabo mu busitani.
Kuri ubu , Man Ngabo afite intego yo gukomeza umuziki kuwunononsora no guhuza ibikorwa bya Kwanda band, gukora izindi ndirimbo na videos ndetse no kwandika igitabo kigendeye ku mateka ye n’ igihugu cye {Rwanda} no kukibera umuvugizi biciye mu buhanzi.
“Huhaho”, “Ndebera” ni zimwe ndirimbo nshya za Man Ngabo mushobora kumva muzisanze kuri sound Cloud.

