AmakuruEconomyEnvironmentHealthIbidukikijeTourismUbukerarugendoUbukunguUbuzima

Huye : Mizero Prosper ubuhinzi bw’indabo bumurutira akandi kazi !

Mu mudugudu wa Mpaza, Akagari ka Rango A, Umurenge wa Mukura,Akarere ka Huye, Intara y’Amagepfo , Bizimana Mizero Prosper ahafite umushinga w’ubuhinzi bw’indabo ” Family flower” . Ni igitekerezo yagize mu mu mwaka w’2010 agishyira mu bikorwa mu mwaka w’2017. Urukundo rw’indabo arukomora kuri Sekuru Nsanzurwimo Francois ubyara Nyina ndetse na Nyina Nyiramana Francoise.

Prosper yatubwiye ko ibiti byatewe muri za 60 na 1970 na Sekuru byatemwe kuko byari bishaje byari ku mihanda i Huye.

yagize ati :”Ku karere ka Huye cyane cyane inturusu zabaga kuri uyu muhanda uva ku Nkubi ujya mu mugi i Huye ndazibuka”

Yongeraho ko Sekuru ari we wanacukuje ibyuzi by’amafi biri ahazwi mu Rwasave ari naho yabaga. Ari mu ba mbere kandi bakoze mu ishyamba rya Arboretum nk’umutubuzi ndetse akaba yaranasizemo umuhungu we. Ubu ni ni umusaza Arboretum yifashisha nk’inararibonye mu butubuzi bw’ibiti.

Ku nkomoko y’igitekerezo cyo guhinga indabo yagize ati:

“Ni ibyigarutsemo biza kuri njyewe Sogokuru niwe wabintoje na Mama yarabikoze aza kubireka nibwo nanjye nabitangiye. Ni ibintu by’umuryango”

Yakomeje avuga ko ubuhinzi bw’indabo bumurutira ubw’ibindi bihingwa kuko ngo zihingwa ku buso butoya kandi zikagira umusaruro mwinshi.

Coolton ni bumwe mu bwoko bw’indabo Prosper agurisha

Rose Rose ni ubwoko bw’indabo zihumura kandi zibereye ijisho wasangana Prosper

Palmier Alexandra ni ibiti binogeye amaso biterwa ku mihanda no mu ngo

Prosper yize ikoranabuhanga n’amashanyarazi

Twamubajije niba amafaranga akura mu buhinzi bw’indabo ahagije kuburyo nta kindi abibangikanya atubwira ko nubwo yize ” Electronique et communication” muri G.S ADB ndetse akaba akora n’amashanyarazi no kumanika iminara ya Televiziyo, ngo uyu mwaka uzarangira ashobora kumenya neza ingano y’umushahara akura mu buhinzi bw’indabo cyane cyane ko abakiliya be b’imena ari amahoteri akomeye, utubari n’ibigo bikomeye byo mu mugi wa Huye.

Tumubajije impamvu impamvu yo gukundwa kw’indabo ze yadusubije ko ari ukuberako adahenda abakiriya, ko abaha indabo zigezweho kandi zihanganira imihindagurikire y’ibihe.

Tumubajije imbogamizi ahura nazo mu mushinga we yatubwiye ko abantu bamwe batarumva akamaro ko gutera ibiti n’indabo cyane cyane ko ngo bitanga umwuka mwiza duhumeka.

yagize ati :” Abantu bakwiye kumva akamaro ko gutera ibiti n’indabo aho batuye no hafi yabo”

Mbere yo guhitamo indabo umukiriya ahabwa umwanya wo guhumeka umwuka w’ibiti biri mu busitani bwa Prosper

Ukinjira mu busitani bwa Prosper

Family Flower contacts :(+250)787380217

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *