Umugaba w’Ingabo za Iran yishwe n’igitero cya Israel

Israel yarashe bikomeye Iran yibasira ibikorwa by’ingufu kirimbuzi kandi yica ‘umugaba w’ingabo
Iran yatangaje ko ibi bitero birimo no kwibasira ibice bituwe n’abasivile kandi harimo abapfuye barimo n’abana
Mu gitero gikomeye Israel yise ‘Operation Rising Lion’ kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu yarashe ahantu hatandukanye mu murwa mukuru wa Iran ndetse no ku bigo by’iki gihugu bitunganya ingufu za kirimbuzi.
Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu wa Israel yatangaje ko ibitero byabo “byakubise umutima wa gahunda yo kwigwizaho ingufu kirimbuzi, kandi bizafata iminsi myinshi ishoboka”.
Asobanura impamvu y’ibi bitero, Netanyahu yavuze ko Iran iteye ikibazo “kubaho kwa Israel”.
Umutegetsi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei yavuze ko Israel mu gukora iki gitero “yiteguriye ubwayo akaga gakomeye, izabona nta kabuza”.
Arabia Saoudite yamaganye igitero cya Israel kuri Iran ivuga ko ari uguhonyora amategeko mpuzamahanga, isaba umuryango mpuzamahanga guhagarika “aka kanya ubu bushotoranyi”.
Source : BBC
