AmakuruEnvironmentIbidukikijePolitikiUbuzimaUmutekano

Rwanda/Amajyepfo: Igitondo cy’isuku kimaze iki?

Imyaka itatu n’amezi hafi ane birashize, mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda hatangijwe gahunda yiswe ‘Igitondo cy’isuku’.

yatangijwe ku mugaragaro na Guverineri w’iyi Ntara, Alice Kayitesi, itangirizwa mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Kavumu.

Yashyizweho hagamijwe kwimakaza umuco w’isuku mu baturage, haba ku mubiri, mu ngo, aho bakorera, ndetse no mu Mihanda.

Muri icyo gihe , buri wa kabiri w’icyumweru, abaturage, abacuruzi, ibigo by’amashuri n’abandi… mbere yo kujya mu kazi bazindukira mu isuku rusange.

Iyi gahunda ikorerwa ahantu hatandukanye harimo mu Midugudu, Amasoko, ku Mihanda, mu Bigo bya Leta n’Ibyigenga. 

Mu mujyi wa Huye ahazwi nko mu Matyazo mu Murenge wa Ngoma, abaturage n’abacuruzi bari bafite ibikoresho by’isuku bifashishaga mu gukura imyanda mu Muhanda no n’ibice bikikije amazu y’ubucuruzi.

Umwe mu bacuruzi bahakorera utashatse ko amazina ye atangazwa, mu kiganiro yahaye THEUPDATE yagize ati:“Igitondo cy’Isuku kidufasha kwirinda umwanda, Isantire yacu igahora isa neza, n’abakiriya batugana bakamenya ko baje ahantu hafite isuku”.

Uretse mu Karere ka Huye, Akarere ka Nyamagabe kanyujije ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa X yahoze ari Twitter buherekejwe n’amafoto, agaragaza ko abaturage b’aka Karere babyukiye muri gahunda ‘Igitondo cy’isuku’.

Bwagaragazaga ko hakozwe isuku ahantu hahurira abantu benshi nko mu Bigo by’Ubuvuzi, mu Bigo by’Amashuri, ku Mihanda, mu Midugudu y’ikitegererezo n’ahandi…

Gahunda y‘Igitondo cy’isuku’ n’umwanya Leta yifashisha mu gukangurira abaturage kugira uruhare mu bikorwa birimo kubungabunga Ibidukikije no kurwanya imyanda itunguranye. 

Abayobozi b’inzego z’ibanze bemeza ko ibi bikorwa bifasha no mu kubaka ubufatanye n’abaturage kuko ari igihe baganira ku bibazo bitandukanye byugarije aho batuye.

Iyi gahunda yabaye umwanya wo guhindura imyumvire, kugarura Umuco w’isuku no gutegura ahazaza h’iterambere rishingiye ku buzima buzira umuze.

Hamwe na hamwe mu migi abaturage bitwikira ijoro bakamena imyanda (pampex) mu mihanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *