AmakuruClimate changeEconomicsEnvironmentIbidukikijeScience & TechTourism

Inguge hari byinshi zihuriyeho n’ abantu ariko ingagi zo ni akarusho! 

2024, ibiciro byo gusura ingagi mu Rwanda - Igicumbi

Ingagi (izina ry’ubumenyi mu kilatini Gorilla)

Amoko menshi y’ inguge hari byinshi ahuriyeho n’ abantu ariko ingagi zo ni akarusho! Ibirenge n’intoki byazo biteye nk’iby’abantu kurusha ubundi bwoko bwose bw’inguge ; ingagi zimara igihe kinini ku butaka kurusha izindi nguge zose, niyo mpamvu ibirenge byazo bishobora kugenda nta kibazo. Ibi ubibonera cyane ku ngagi zo mu birunga.

Kwiga iby’inguge ni ugusesengura ubuzima bw’inguge. Iri ni ishami ry’ibinyabuzima rikaba rifitanye isano rya bugufi n’ibijyanye no kwiga imiterere y’ikiremwa-muntu. Ubu ni ubumenyi bw’inguge ku muntu w’iki gihe (genus Homo) cyane cyane umuntu wo mu gihe tugezemo (Homo sapiens). Ubwo bumenyi bubumbira hamwe kwiga ibisamuntu, birimo abakurambere ba muntu hamwe n’ubundi bwoko bw’inguge zo muri Afurika. Ubumenyi bwo kwiga inguge bugezweho ni ubuhanga buhambaye. Ubwo bumenyi buhera ku kwiga imiterere y’abakurambere b’inguge hamwe, aho zikunze kwibera, ibijyanye n’imitekerereze yazo n’imivugire yazo. Ibi byafashije cyane mu kurushaho ku kumenya ibanze ry’imyifatire y’umuntu n’ibijyanye n’iyo myifatire ku bakurambere ba muntu.

Igikanka cy’ Ingagi gabo na gore

Umubare munini w’izo ngagi uba mu gace k’Afurika yo hagati mu karere k’ibirunga byo mu Rwanda, Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo na Uganda. Abayobozi b’ibi bihugu bafatanije n’imiryango iharanira gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima bakaba barakoze ibarura ryasanze muri 2011 hari ingagi zigera kuri 480 mu gihe muri 2003 zanganaga na 380. Iyi mibare ikaba ituma ku isi yose ubu habarirwa ingagi zigera kuri 786.

Amoko

Ingagi yo mu misozi iri kumwe n’akana kayo

Ivomo : https://rw.wikipedia.org/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *