AmakuruScience & Tech

Indebakure Webb ya NASA yavumbuye umubumbe mushya ugaragiye  Uranus

Uranus yaba ifite  undi mubumbe uyigaragiye, uwo mubumbe ukaba ugaragara  nk’akadomo gato k’umweru mu mafoto yafashwe n’indebakure James Webb, nk’uko byatangajwe n’abashakashatsi mu by’isanzure mu itangazo rya NASA ryo ku wa 19 Kanama.Uyu akaba ari umubumbe wa   29 umaze kuvumburwa mu mibumbe igaragiye  uyu mubumbe munini w’urubura.

Uranus ni umubumbe utangaje cyane, nk’uko bisobanurwa n’umuhanga mu by’isanzure Maryame El Moutamid ukorera muri Southwest Research Institute ikorera muri kaminuza ya Colorado Boulder. Imwe muri iyo mikororombya  (anneaux) ni mito cyane, ifite ubugari bwa kilometero nkeya gusa, bigatuma bakeka ko iyo mibumbe  ari hafi yayo ishobora kuba ari yo igena ingano yayo.

El Moutamid ni we uyobora umushinga wiga ku mikororombya n’imibumbe mito igaragiye Uranus. Mu kwezi kwa Gashyantare 2025, yasabye indebakure JWST gufata amafoto 10 y’igihe kirekire (longue exposition) ya Uranus mu masaha hafi arindwi.

Amafoto yose yerekanye akantu kameze nk’akazinga katagaragara neza kanyura hafi ya Uranus, inyuma gato y’imikororombya twavuze haruguru.Uko  ako kantu kagiye garuka kenshi muri ayo mafoto hamwe  n’umuvuduko wako, byerekanye ko ari umubumbe  mushya ugaragiye Uranus. El Moutamid n’itsinda rye bemeje ko koko ari byo nyuma yo gusuzuma imibare yose bari begeranije.

Mu magambo ye   El Moutamid yagize ati “Byari ubwa mbere mbonyeumubumbe mushya; byanshimishije cyane”

Umubumbe  mushya ugaragiye Uranus, ubu witwa S/2025 U1, uherereye ku birometero ibihumbi 56 uvuye mu izingiro rya Uranus kandi ukaba wikaragaho  mu nzira izunguruka . El Moutamid n’abo bakorana bibaza ko gifite ubugari bwa kilometero 10, bishingiye ku rugerorw’uko indi mibumbe igaragiye Uranus uko ingana. Abashakashatsi baracyegeranya andi  makuru  kugira ngo batange ibipimo nyakuri. S/2025 U1 ni umubumbe muto cyane ugereranyije n’indi mibumbe  28 isanzwe igaragiye Uranus,ibi bikaba bisobanura impamvu ibyogajuru nka  Voyager 2 bitashoboye kuwufotora kubera ko kamera zitari zifite ubushobozi nk’iz’icyogajuru JWST.

Ubu ikigiye gukurikira, nk’uko El Moutamid abivuga, ni ugusaba ko umuryango mpuzamahanga mu by’isanzure wita izina uyu mubumbe. Izina rizava mu nyandiko za William Shakespeare cyangwa Alexander Pope, nk’uko n’indi mibumbe igaragiye Uranus yiswe. Hari n’indi ishobora kuzavumburwa mu gihe kiri imbere, cyane cyane ubwo NASA izaba yohereje ikindi cyogajuru kizazenguruka Uranus ahagana mu mwaka wa 2030.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *