Paris: Ibihanga by’ingurube byasanzwe ku misigiti, Abayisilamu baravuga ko ari igitutsi gikomeye
Mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, ku misigiti icyenda itandukanye hasanzwe ibihanga by’ingurube ku wa 9 Nzeri 2025, ibintu byafashwe nk’ubugome bukomeye bugamije gutesha agaciro abayoboke b’Idini ya Islam, dore ko mu myemerere yabo ingurube ari ikinyamaswa kizira.
Polisi yahise itangaza ko yatangiye iperereza rigamije kumenya ababikoze, ikavuga ko ibi bikorwa bifitanye isano no kwangisha abantu idini runaka no guteza umutekano muke mu gihugu.
Ubutumwa bwa Leta y’u Bufaransa
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Bruno Retailleau, yavuze ko guverinoma yihanganishije abayoboke ba Islam bibasiwe n’iki gikorwa, yizeza ko abaryozwa ibi bikorwa bazakurikiranwa n’amategeko.
Ati: “Ndumva neza agahinda k’Abayisilamu, kandi ndifuza ko basenga batekanye nk’abandi bose. Turimo gukora ibishoboka ngo ababigizemo uruhare bashyikirizwe ubutabera.”
Ibi byashingiye ku bikorwa by’ivangura
Amwe muri ayo mahanga y’ingurube yari yanditseho izina rya Perezida Emmanuel Macron, bigaragaza uburyo ibibazo bya politiki biri mu Bufaransa bikomeje gukubitirwaho n’imvururu zishingiye ku madini.
U Bufaransa ni kimwe mu bihugu by’i Burayi bifite umubare munini w’Abayisilamu, basaga miliyoni esheshatu. Ibi bikorwa bikomeje gutuma havuka impungenge ku mutekano no ku mahoro hagati y’abaturage bafite imyemerere itandukanye.

