Phil Emon yari hafi kureka umuziki mbere yo gukorana na Nel Ngabo indirimbo ‘Delicious’
Umuhanzi Phil Emon, uri kuzamura izina rye mu muziki nyarwanda ndetse n’imbuga nkoranyambaga, yatangaje ko yari atangiye gutekereza guhagarika umuziki mbere y’uko akorana na Nel Ngabo indirimbo Delicious, imaze kumugira izina ryumvikana cyane muri iyi minsi.
Mu myaka igera kuri ine amaze akora umuziki, Phil Emon yavuze ko yahoraga akomwa mu nkokora n’ibibazo by’amikoro. Yari asanzwe akora indirimbo yumvaga zifite ireme, ariko akabura ubushobozi bwo kuzikorera amashusho cyangwa se uburyo bwo kuzikundisha abantu binyuze mu kumenyekanisha.
Ibi byatumaga yumva arushaho kwiheba, ndetse rimwe na rimwe akibaza niba umuziki atari we ubereye. Byarushijeho gukomera ubwo yasohoraga EP ye yise ‘Journey’ muri Gashyantare 2025, ariko ntimenyekane nk’uko yari abyiteze.
Phil Emon yagize ati:
“Nari nendeye kubivamo. Nari nataye icyizere kuko nasangaga nashyiramo imbaraga nyinshi, ngakorera umuziki wiza, ariko bikarangira ntibimenyekanye. Byari birimo kundambira.”
Uretse ikibazo cyo kumenyekanisha ibihangano, yavuze ko no kubona ubushobozi bwo gukora amashusho y’indirimbo bye byari ikibazo gikomeye cyamusubizaga inyuma.
Icyizere cyari cyaratangiye kuzima cyongeye kuzuka ubwo yasangizaga inshuti ze n’abakunzi be agace gato k’indirimbo Delicious. Yatunguwe no kubona ako gace gakwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, abantu bagakunda ku buryo bitavugwaho rumwe.
Ni bwo KINA Music yamwegereye imusaba gukorana na Nel Ngabo kuri iyo ndirimbo. Phil Emon ati:
“Ku munsi navukiyeho inshuti yanjye yansabye gusangiza abantu agace gato k’indirimbo. Nyuma yaho, Platini yarampamagaye ambwira ko Ishimwe Clement ayikunze kandi abona Nel Ngabo yayijyamo. Byari ibintu byantunguranye cyane.”
Nyuma yo gukorana na Nel Ngabo, ikibazo cy’uko indirimbo yajya hanze mu buryo bw’amashusho cyari kigikomeje kumuhangayikisha. Ariko ku bufasha bwa Bruce Intore, Dric wayikoze mu buryo bw’amashusho, n’ubuyobozi bwa Ishimwe Clement, byarangiye Delicious ibaye indirimbo ya mbere ya Phil Emon ifite amashusho y’umwimerere.
Ibi byamuhaye imbaraga nshya, ndetse byongera kumugarurira icyizere yari yaratakaje.

