RDC: Igisirikare cyahawe 20% by’ingengo y’imari nshya kugira ngo ihashye M23
20% by’ingengo y’imari ya leta ya DR Congo y’umwaka mushya w’imari yagenewe igisirikare mu muhate wo “kwisubiza buri gace k’ubutaka bw’igihugu kaguye mu maboko y’umwanzi”, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’intebe w’iki gihugu.
Ku wa kabiri ari imbere y’Inteko Ishingamategeko ayigezaho umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka utaha, Minisitiri w’intebe Judith Suminwa yavuze ko izaba ingana na miliyari 59 z’amafaranga ya Congo (asaga miliyari 20 y’amadorari ya Amerika).
Muri ayo mafaranga, agera kuri miliyari hafi 12 azashyirwa mu “kongerera imbaraga igisirikare, polisi n’inzego z’umutekano”, nk’uko Suminwa yabivuze.
Mu gihe imari yagenewe igisirikare kuri iyi nshuro igera kuri 20% y’ingengo y’imari yose, umwaka ushize wa 2025 angana na13% y’ingengo y’imari ni yo yari yagenewe igisirikare, umutekano n’ubucamanza ubishyize hamwe.
Imbere y’abadepite, Suminwa yagize ati: “Guverinoma, irangajwe imbere n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’igihugu cyacu, irashaka bidasubirwaho kwisubiza buri gace k’igihugu kagiye mu maboko y’umwanzi”.
Leta ya Kinshasa iri mu ntambara n’umutwe wa AFC/M23. Uyu mutwe barwana uvuga ko ugenzura ahantu hatuye abaturage barenga miliyoni 10 ku buso bugera kuri 34,000 km² mu ntara za Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru n’imijyi mikuru yazo ya Bukavu na Goma.
Hagati aho izi mpande zombi ziri mu biganiro i Doha muri Qatar bigamije kugera ku masezerano y’amahoro no guhagarika intambara.
Kongera ingengo y’imari igenewe igisirikare kuri leta bije mu mushinga mugari ifite uzagera mu 2028 w’ibikorwa byo gutoza no kwita ku mibereho y’ingabo, no kuziha ubushobozi bugezweho. Uwo mushinga urimo kandi kubaka no kuvugurura ibikorwa remezo bya gisirikare, nk’uko abategetsi babitangaje.
Mu burasirazuba bw’iki gihugu igisirikare gifatanyije na Wazalendo gikomeje guhangana mu mirwano mu bice bitandukanye n’abarwanyi ba M23.
Kinshasa ivuga ko M23 ifashwa n’ingabo z’u Rwanda, ibyo abategetsi b’u Rwanda bahakana. Na bo bashinja igisirikare cya Congo gufatanya n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ibyo Kinshasa na yo ihakana.
Ahandi ingengo y’imari ya Congo izashyirwa
Igisirikare n’umutekano ni ho hazajya igice kinini cy’iyo ngengo y’imari yatangajwe na Suminwa.
Uretse igisirikare n’umutekano, Suminwa yatangaje izindi nzego enye zizibandwaho muri iyi ngengo y’imari, n’amafaranga zagenewe:
- Ubukungu n’ibijyanye nabwo; ibikorwa remezo, ubuhinzi, ingufu, inganda – byagenewe miliyari 11 z’amafaranga ya Congo
- Guteza imbere uburezi – byagenewe miliyari 6 z’amafaranga ya Congo
- Ubuzima: Ubwisungane mu kwivuza kuri bose, kubyara no kwita ku babyeyi, kurwanya indwara n’ibyorezo – byagenewe miliyari 5.5
- Imibereho: Amafaranga y’abari mu kiruhuko cy’izabukuru, gufasha abavuye mu byabo cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu… – byegenewe miliyari 1.2

