Rwanda: Abisilamu basabwa kwimakaza ineza
Abayisilamu bo mu Rwanda, kimwe n’abo hirya no hino ku Isi, basoje igisibo gitagatifu cya Ramadhan, aho ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) bwatanze ubutumwa bushishikariza buri wese gukomeza ibikorwa byiza biranga ukwemera kw’Idini ya Isilamu, by’umwihariko bakirinda amakimbirane mu miryango no bimakaza umuco w’ibiganiro hagati y’abashakanye.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya, yashimangiye ko ibikorwa byiza byaranze Ramadhan bidakwiye guhagarara, ahubwo bikwiye gukomeza no mu buzima bwa buri munsi, harimo no kubaka imiryango itekanye.

Yagize ati: “Kuba tugisoje ntabwo tugomba guhagarika ibikorwa byiza, ntitugomba guhagarika gusenga, gufasha abatishoboye, ahubwo umunyabwenge agikuramo imbaraga. Ibikorwa byiza ni ibikorwa bikomeza, ntabwo ari ibikorwa bihagararira aho ngaho. Kabone nubwo byaba ari bike ariko bigakorwa mu buryo buhoraho.”
Yibukije ko kwirinda ibyaha no kugira imyitwarire myiza ari byo bituma umuntu akomeza kugumana indangagaciro nziza, harimo n’izifasha kubana neza mu muryango.
Ati: “Icyo dusabwa ni ukwirinda gusubira mu byaha, no kuzirikana ko Imana nyagasani tugomba kuyigaragira. Umunyagihombo uruta abandi ni wa wundi wiyiriza ubusa ukwezi kose kwa Ramadhan ariko kwarangira agasubira mu byaha. Ntacyo byaba bimaze kugaragira Imana ukwezi kumwe ariko mu mezi 11 ugasubira mu byaha.”
Abayisilamu kandi basabwe gukomeza kubungabunga ubumwe n’ubufatanye, bakarangwa n’indangagaciro zirimo ubworoherane no kubanira neza abandi, harimo n’abadahuza ukwemera na bo.

Mufti Sindayigaya yashimangiye ko amahoro igihugu gifite ari amahirwe akomeye akwiye gushimirwa Imana, kuko ari yo soko y’iterambere n’imibereho myiza.
Ati: “Amahoro ni yo atuma ubukungu buboneka kandi bugatuma buturyohera. Ni ahacu ho gushimira Imana.”
Yasoje asaba Abayisilamu gukomeza kunga ubumwe no gushyira hamwe, birinda icyabatanya, kuko ari bwo buryo bwonyine bwabafasha kugera ku iterambere rirambye, haba mu muryango no mu gihugu muri rusange.
Ubuyobozi bwa RMC bwagaragaje ko mu kwezi kwa Ramadhan, Abayisilamu bagize uruhare rukomeye mu bikorwa by’urukundo n’ubufasha, aho imiryango isaga 7,300 yahawe ibiribwa, hanakusanywa amafaranga arenga miliyoni 38 Frw yo gufasha abatishoboye.

Byongeye kandi, urubyiruko rugera kuri 587 rwafashijwe kwiga, harimo abahawe amasomo mu y’imyuga, abishyuriwe amashuri yisumbuye na Kaminuza, ndetse n’abafite ubumuga bafashijwe kwigira binyuze mu bumenyi n’ibikoresho bahawe bibafasha gukora ibikorwa byo kwiteza imbere.
Ubutumwa bwatanzwe kuri uyu munsi mukuru wa Eid al-Fitr bushimangira ko nyuma ya Ramadhan, kubaka umuryango uzira amakimbirane no gushyira imbere ibiganiro hagati y’abashakanye ari imwe mu nkingi z’ingenzi z’imibereho myiza n’iterambere rirambye.
Ntihabose Dieudonné

