Ukraine yemereye Amerika amabuye y’agaciro
Nyuma y’amezi menshi y’ibiganiro byimbitse byaberaga mu ibanga, Ukraine na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano akomeye yemerera Amerika gukoresha bimwe mu by’ubukungu bw’ingenzi bya Ukraine, harimo amabuye y’agaciro nk’uko byemejwe n’inzego zombi.
Aya masezerano afatwa nk’inkingi y’ingenzi mu rugamba rwo kuzahura ubukungu bw’iki gihugu cyashegeshwe n’intambara, ndetse no gushyiraho umurongo mushya w’ubufatanye mu rwego rw’ishoramari n’ikoranabuhanga.
Nubwo ibisobanuro birambuye ku byumvikanyweho bitashyizwe ku mugaragaro, amakuru aturuka hafi y’inzego z’ubuyobozi avuga ko impande zombi zashyizeho ikigega kizahuza ubushobozi bw’ibihugu byombi, aho umutungo wa Ukraine uzabyazwamo inyungu n’impande zombi mu buryo burambye.
Inyungu kuri Ukraine no ku Bufatanye Mpuzamahanga
Minisitiri w’Intebe wa Ukraine, Denys Shmyhal, yatangaje ko aya masezerano atanga icyizere gishya ku gihugu cye:
“Ni intambwe ikomeye mu nzira yo kwiyubaka no gusubiza igihugu cyacu ku murongo. Tuzabona ubushobozi bwo kongera ibikorwaremezo no kwakira ikoranabuhanga rigezweho rizatangwa n’abafatanyabikorwa bacu.”
Kugeza ubu, Ukraine irimo gushyira imbaraga mu gukurura ishoramari ryo hanze rizafasha mu kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’intambara n’u Burusiya. Aya masezerano arongera icyizere ko ubufatanye na Amerika bushobora kugera no ku zindi nzego, harimo n’ubuhinzi, ingufu n’iterambere ry’ikoranabuhanga.
Inzitizi zitarakemuka: Umwenda w’inkunga ya gisirikare
Nubwo ibyinshi byamaze kumvikanwaho, haracyari ingingo ebyiri zikomeye zasigaye ku meza y’ibiganiro. Iya mbere ni ijyanye n’uburyo Ukraine izishyura inkunga ya miliyari z’amadolari Amerika yamaze kuyitabara nayo irwana ku burenganzira bwayo bwo kwigenga. Amerika irifuza ko iyo nkunga yazashyirwa mu cyiciro cy’umwenda uzishyurwa nyuma, mu gihe Ukraine yo isaba gusonerwa burundu, ivuga ko kwishyura byakwangiza iterambere ry’igihe kirekire.
Indi ngingo ishingiye ku nkunga ya gisirikare Ukraine ikomeje gusaba, mu gihe ibimenyetso bigaragaza ko ubuyobozi bushya muri Amerika buyobowe na Donald Trump butayishyigikiye nk’uko byari bimeze mbere.
Umutungo kamere wa Ukraine uhanzwe amaso na Amerika
Ukraine iri mu bihugu bifite umutungo kamere w’agaciro ku rwego mpuzamahanga. Amerika yifuza gukura mo amabuye ya ‘Rare Earth Elements’, yifashishwa cyane mu ikoranabuhanga n’inganda zikomeye — amabuye yakuraga cyane mu Bushinwa ariko ikifuza gusimbuza ku isoko rya Ukraine.
Amakuru avuga ko agaciro k’uyu mutungo muri Ukraine gashobora kurenga miliyari ibihumbi 14$ ku isoko mpuzamahanga, bigaha Amerika icyuho cyo kwigobotora isoko rya Aziya ndetse no gukomeza kwagura ibigo byayo bikora ku rwego rw’isi.
Amahoro ashobora kuba ari mu murongo
Ni ubwa mbere havugwa ko ibiganiro hagati ya Amerika n’u Burusiya biri kugenda neza, ibintu bishobora gufungura inzira y’amasezerano y’agahenge arambye hagati y’ibi bihugu, bityo bigatuma n’ibikorwa by’iterambere birushaho gukorwa mu mutekano.
Aya masezerano ashobora kuba aribwo buryo bushya Ukraine yifashisha mu guharanira ubusugire n’iterambere ryayo, itegura ejo hazaza hashingira ku bufatanye bukomeye n’ibihangange by’ubukungu ku isi.

