EntertainmentImyidagaduroInkuru Zicukumbuye

Ruswa ishingiye ku gitsina mu muziki nyarwanda

Umwanditsi: J. Christian IHIRWE | Kigali

Mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje gutera imbere, hari ikibazo gikomeye gikomeje kuwuzahaza mu buryo butavugwaho rumwe: ruswa ishingiye ku gitsina. Abakobwa b’abahanzi, by’umwihariko abari gutangira urugendo rwabo, bahura n’imbogamizi zitandukanye aho bamwe babwirwa ko kugira ngo bahabwe amahirwe ari ngombwa gutanga umubiri wabo nk’igisabwa.

Ni ikibazo cyagiye kigarukwaho kenshi n’abahanzi b’igitsinagore nka Butera Knowless, wasobanuye mu kiganiro n’itangazamakuru ko ruswa y’igitsina ari inzitizi ikomeye ku bakobwa bashaka kwinjira cyangwa gukomera muri uru ruganda. Knowless yagize ati: “Hari igihe wumva umuntu akwizeza ko azagufasha, ariko bikarangira aguhinduye igikoresho cy’irari rye. Ibi bica intege benshi, ndetse hari n’abahita bareka umuziki burundu.”

Abanyamakuru barimo Kalisa John (KJohn) na Patycope basohoye ibitekerezo byabo muri Kulture Talk ya IGIHE TV, aho bagarutse ku cyuho kiri hagati y’abahanzi b’igitsinagore n’ab’igitsinagabo. Bavuze ko ikibazo atari impano nke, ahubwo ari uburyo abakobwa badahabwa amahirwe angana n’abahungu. KJohn yagize ati:

“Ntabwo ari uko nta bakobwa bahari, ahubwo ni uko usanga benshi bashaka kubashyira mu mwanya wo gukoresha umubiri wabo kugira ngo babone amahirwe. Ibi bikwiye guhagarara.”

Patycope we yagaragaje ko ikoranabuhanga rikwiye kuba igisubizo kuri iki kibazo, aho abahanzi bashobora kumenyekanisha ibihangano byabo binyuze ku mbuga nkoranyambaga n’izindi nzira zigezweho. Yagize ati:

“Ubu nta mpamvu yo gushaka umuntu ngo akumenyekanishe. Iyo ufite impano nyayo, ikoranabuhanga rikora ibirenze ibyo abantu bakeka.”

Uko iterambere ry’ikoranabuhanga rigenda ryiyongera, niko amahirwe yo kwigaragaza ku bahanzi bose yiyongera. Abakobwa benshi bari kwifashisha YouTube, Instagram, Spotify n’izindi mbuga mu gukwirakwiza ibikorwa byabo batagombye kunyura mu nzira z’akajagari. Ariko kandi, hari abavuga ko nubwo ibyo bifasha, ruswa y’igitsina igihari, cyane mu buryo butagaragara, aho abakobwa batumirwa mu bikorwa bya muzika ariko bagasabwa gusubiza “neza” ababatumiye kugira ngo izina ryabo rirusheho kumvikana.

Ibinyamakuru bikomeye birimo IGIHE, The New Times na RBA byagiye bitangaza inkuru zigaragaza ko ruswa ishingiye ku gitsina atari ikibazo gishingiye gusa ku myumvire, ahubwo ari ikibazo cy’imiterere y’uruganda rw’umuziki nyarwanda n’uruhare ruke rw’inzego zibishinzwe mu kurukemura.

Mu nkuru yanditswe na The New Times ku munsi mpuzamahanga w’abagore mu muziki, hagarutswe ku buryo ubusumbane bw’igitsina bukigaragara mu ruhando rwa muzika, aho usanga ibitaramo byinshi biba bigizwe ahanini n’abahanzi b’igitsinagabo, abakobwa bakaba barimo bake, kandi bahabwa amasaha make cyangwa bagatambutswa nk’abashyushya rugamba.

Abasesenguzi bavuga ko hakenewe imbaraga nyinshi mu guhangana n’iyi ruswa, harimo gushyiraho amategeko arengera abahanzi, kwigisha abakiri bato kwihagararaho no gutinyuka kuvuga ihohoterwa bakorerwa. By’umwihariko, abakobwa bahamagarirwa gukomeza gushira ubwoba, bakitabira umuziki batikandagira, kuko ubushobozi bafite butagomba kurigiswa n’ibigirwamana by’inda n’irari.

Ruswa ishingiye ku gitsina si ikibazo cy’abahanzi gusa, ni ikibazo cy’umuryango nyarwanda muri rusange. Abayobozi, abategura ibitaramo, abanyamakuru n’abandi bose bafite aho bahurira n’uruganda rw’imyidagaduro, barasabwa kugira uruhare rugaragara mu guhangana n’iki kibazo.

Igihe kirageze ngo impano irusheho gushyigikirwa aho gucibwa intege. Kandi nk’uko Patycope yabivuze, “Uwatangiye umuziki ku mpamvu y’ukuri, azagera kure. Ariko uwinjiyemo ashaka inyungu z’ako kanya, ntabwo azatinda ku rubyiniro.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *