Byenda gusetsa: ” PhD yanjye sinayiguze sha, …narayikoreye”!

Ubwenge n’ubuhanga bwa porofeseri.

Uwo mu profeseri yari atangiye isomo rye,arimo gusobanura ingingo ikomeye. Ahindukiye gato, umwe mu banyeshuri aba avugije ikivugirizo (igikobwakobwa) cyane!
Arahindukira, arabareba arabaza ngo ninde uvugije icyo gikobwakobwa?
Bose bamuca amazi,bamuhindura umusazi!.

Profeseri atuje cyane asubiza ikaramu (feutre) yandikishaga ku mufuka w’ishati aravuga ngo :
¶”Isomo nzaba ndikomeza ikindi gihe.Hari agakuru nshaka kubabwira mu minota isigaye”.
Nuko bose barashishikara cyane.Aratangira ati:
•••”Ejo nimugoroba, nagerageje kuryama kare ariko mbura ibitotsi, ni uko niyemeza kubyuka nkatsa imodoka yanjye ngatembera byo gupfa kugenda gusa.Ariko nashidutse nkoze ibirometero byinshi.Mu gutaha, nabanje kunywesha lisansi nduzuza ,kuko n’ubundi nyweshereza kure, ibyo byari bumfashe bukeye.
Maze kuzuza,narongeye ndizengurukisha hose nirangaza, dore ko imihanda yaho imeze neza kandi nijoro nta rwaserera!
Ngire ntya rero mbe ndabutswe umukobwa mwiza mwiza, utagira uko asa,icyuki, igisyo, mwiza ndamubatuye, kandi wambaye neza cyane. Ashobora kuba yari avuye mu kirori. Yari wenyine,mbona yashobewe!
Ku bw’impuhwe,naribwiye nti “kata imodoka urebe kiriya gisyo, wasanga gikeneye ugifasha”! Namubajije niba nta kibazo afite, ambwira ko yabuze imodoka imucyura, aranyinginga ngo muhe ka lifuti. Sinatindiganyije!
Nawe sinamenye uko yageze mu modoka! Yicaye imbere,iruhande rwanjye!
Mba ntangiye kumushotora ariko gahoro! Nawe aba aribohoye turaganira biratinda! Numvise ari umuhanga mu byo avuga,kandi ingingo zose twaganiriye numvise azifiteho amakuru kurusha abo bangana!
Tugeze imbere y’iwabo, yambwiye ko yakunze cyane uko nteye,uko nganira, ikinyabupfura cyanjye….asoza agira ati “nagukunze cyane, niba nta mukunzi ufite,reka nkwihebere”!
Ariko yorosoraga uwabyukaga kuko njye namukunze nkimurabukwa.
Namubwiye ko nakunze ubwenge bwe, sinanamuhisha ko ari na mwiza rwose, uburanga bwe bwakwica. Nemeye ko twakomeza ubucuti burambye! Yambajije akazi nkora mubwira ko ndi umwarimu muri iyi kaminuza.
Twahanye nimero za telefone. Yansabye ikintu, ndamwemerera.
Yagize ati “wigisha musaza wanjye nta kabuza, ndifuza ko uzajya umumfashiriza cyane,ukamuba hafi.”
Erega urukundo twari rutangiye kandi rugomba gukomeza!
Namubajije izina rya musaza we nigisha.
Yaransubije ngo “niyo ntakwirirwa mukubwira uzamumenya! Arakubagana cyane,kandi akunda gukubita ikivugirizo/igikobwakobwa!” •••
Abanyeshuri bose icyarimwe bahise bahindukira bareba wa musore wakubise igikobwakobwa mu ishuri baseka !
Porofeseri ati :
” PhD yanjye yo muri psychologie sinayiguze sha, ….narayikoreye”
Mensiye,nsohokera mu ishuri !

