Gushaka kumenyekana-Ibyatumye Mark Chapman yica John Lenon
Imyaka 45 irashize John Lennon yishwe na Mark David Chapman, amurashe amusanze iwe mu rugo.
Yongeye kumvikana avuga ko nta mpamvu ikomeye yatumye yica Lennon, ahubwo ko yabikoze kugira ngo nawe yamamare.

Ifoto igaragaza umwirondoro wa Chapman mu bucamanza (1980)
Ku nshuro ya 11, Mark Chapman yongeye kugezwa imbere y’urukiko, asaba ko yarekurwa ariko ruramuhakanira.
Yisobanura mu rukiko, Chapman yavuze ko nta gisobanuro afite ku cyatumye yica Lennon, kuko yari umuntu mwiza.
Yagize ati “Icyo gihe numvaga Lennon afite amafaranga menshi, kandi indirimbo ze zikunzwe cyane. Nta mwanzi yagiraga. Ntibyanshimishaga kubona ubuzima abayemo, ngereranyije n’ubwo nabagamo, yari icyamamare cyane, akundwa na benshi”.
John Lennon yishwe tariki ya 8 Ukuboza 1980, yicwa na Mark David Chapman, wari ufite imyaka 25, kuri ubu akaba asaziye muri gereza, kuko amaze kugira imyaka 70
Yamwishe amurashe amasasu ane, amusanze iwe mu rugo i Manhattan mu Mujyi wa New York, amwicira mu maso y’umugore we Yoko Ono.

John Lennon n’umugore we Ono
Abunganira Chapman bamusabye kuvuga ko yabikoreshejwe n’uburwayi bwo mu mutwe ngo icyaha cyorohe arabihakana, ahubwo avuga ko yabikoze yabiteguye, kuko yari amaze amezi atatu aguze imbunda yamwicishije.
Yavuze kandi ko yari afite urutonde rw’abandi bahanzi batatu b’ibyamamare yagombaga kwica, mu gihe yaba atabashije kwica John Lennon.

Dakota, aho Lennon yari atuye niho yiciwe
John Lenon ni muntu ki?

Lennon mu 1974
Yavutse yitwaJohn Winston Lennon 9 Ukwakira 1940 iLiverpool, mu bwongerezaYapfuye 8 Ukuboza 1980 (afite imyaka 40) mu mujyi wa New York, Amerika
Impamvu y’urupfu ni ibikomere by’amasasu
Nyuma yo gutwikwa k’umubiri we; ivu ryanyanyagijwe muri Parike Nkuru, Umujyi wa New York
Ni umuririrmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba n’impirimbanyi yaharaniraga amahoro (activist)
Imyaka ye yakazi ni ukuva 1956 kugeza 1980
yashakanye na Cynthia Powell mu 1962 batandukana mu1968) nyuma ashakana na Yoko Ono mu 1969.
Uyu muririmbyi w’umwongereza, umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi n’umuntu uharanira amahoro,yamenyekanye cyane ku isi nk’uwashinze, afatanya kuyobora amajwi akaba n’umucuranzi wa gitari wa The Beatles. Ubufatanye bwa Lennon bwo kwandika indirimbo na Paul McCartney bukomeje gutsinda cyane mu mateka.
Imagine imwe mu ndirimbo y’amateka ya John Lenon

