Perezida w’Uburusiya yemeje ko igitero bagabweho cyabashegeshe
Mu Burusiya bari kubara igihombo gikomeye batewe n’igitero (opération Toile d’araignée) cyagabwe na Ukraine ku bibuga by’indege za gisirikare ahatwitswe indege z’intambara(raffales) 41,indege zo mu bwoko bwa Sukhoi na za MiG z’ikoranabuhanga rihambaye zibarirwa mu madolari atagira ingano!
Perezida w’Uburusiya amaze kuvuga ko iki gitero cyabashegeshe cyane kuko cyakubise « mu mutima w’Uburusiya »! Kuva iyi ntambara yatangira,ni bwo Ukraine ibashije guhungabanya Uburusiya! Perezida w’Uburusiya yakomeje avuga ko iki gitero kizishyurwa na Ukraine n’ibihugu biyiri inyuma! Ngo ntazanatinya gukubitira hamwe OTAN na Ukraine. Uburusiya na OTAN byaba bigiye noneho kwerura?
