Perezida Donald Trump arasaba ko yahabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, kubera uruhare rwe mu biganiro by’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC.
Nejejwe cyane no kubamenyesha ko nateguye, hamwe n’umunyamabanga wa Leta, Marco Rubio, Amasezerano meza hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Repubulika y’u Rwanda, mu ntambara yabo yari izwiho kumena amaraso no gupfa. Byinshi cyane kuruta izindi Ntambara nyinshi, kandi bimaze imyaka mirongo.
Ku wa mbere, abahagarariye u Rwanda na Congo bazaba bari i Washington gushyira umukono ku nyandiko. Uyu ni umunsi ukomeye kuri Afrika kandi, mvugishije ukuri, umunsi ukomeye ku isi! Ntabwo nzabona igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kubwibyo, sinzabona igihembo cyamahoro cyitiriwe Nobel kubera guhagarika Intambara hagati yu Buhinde na Pakisitani, sinzabona igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kubera guhagarika Intambara hagati ya Seribiya na Kosovo, sinzabona igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kubera kubungabunga amahoro hagati ya Misiri na Etiyopiya (Urugomero runini rwa Etiyopiya rwubatswe ku nkunga y’ubugoryi ya Amerika, rwagabanije amazi y’uruzi rwa Nil) , Ntabwo nzabona igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kubera gukora Amasezerano ya Aburahamu mu burasirazuba bwo hagati, niba byose bigenda neza, bizashyirwa mu bihugu by’inyongera byashyizweho umukono, kandi bikazahuza Uburasirazuba bwo hagati ku nshuro ya mbere muri ibi”bihe” .Ntabwo nzabona igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel uko naba nkora kose, harimo Uburusiya/Ukraine na Isiraheri/Irani uko iyo misaro iteye kose,abantu abantu bazi ikindaje ishinga !
I

