AmakuruAmakuru yo mu mahangaPoliticsPolitiki

Zambiya: Umurambo w’uwahoze ari Perezida uzashyingurwa muri Afurika y’Epfo

Bwana Edgar Lungu azashyingurwa muri Afurika y’Epfo aho gushyingurwa mu gihugu cye, kubera amahane n’ubwumvikane buke biri hagati y’umuryango we na guverinoma ya Zambiya.

Edgar Lungu yapfuye ku ya 5 Kamena(ukwa 6) afite imyaka 68, agwa mu bitaro byo muri Afurika y’Epfo.

Igikorwa cyo gusubiza umurambo we muri Zambiya kugira ngo ushyingurwe mu byubahiro bye cyahungabanijwe n’amakimbirane akaze ari hagati ya guverinoma iriho n’umuryango we, wanze ko Perezida wa Zambiya, Hakainde Hichilema yitabira umuhango wo gushyingura.

Mu buzima bwe, Bwana Lungu yari ahanganye muri politiki na bwana Hakainde Hichilema, nawe wihimuye ahagarika icyunamo cy’iminsi 16 yari yatangije mu minsi yashize.

Umuvugizi w’umuryango wa Lungu akaba n’umunyamategeko Makebi Zulu yavuze ko icyemezo cyo gushyingura uwahoze ari perezida muri Afurika yepfo “gihuye n’icyifuzo cy’umuryango we cyo gukora ikiriyo uko ubishaka.”

Source : [DW]