AmakuruImyidagaduroLifestyleUbuzima

‘Turishimira ubuzima bwe kurusha uko tubabajwe n’urupfu rwe’ – Nesta Butera umuhungu wa Natty Dread

‘Nimukundane, nk’umuryango, nk’igihugu, nk’abantu kuko ari cyo cy’ingenzi, ntimutwarwe n’urwango’, ni ubutumwa bwa Natty Dread yatanze mbere y’uko apfaku wa gatandatu, nk’uko umuhungu we mukuru Nesta Butera abivuga, kandi ko ari ubutumwa yakunze gutanga na mbere.

“Natty Dread ni we munyamuziki wa Reggae uruta abandi u Rwanda rwagize”, ni ibivugwa na Rasta Gaston Munyengango wo mu Rwanda, uvuga ko inyuma ya Bob Marley kuri we undi muhanzi wa Reggae akunda ari Natty Dread.

Amazina ye ni Raphael Narcisse Mitali ariko abantu benshi bamuzi nka Natty Dread, “yasinziriye mu mahoro menshi” ku wa gatandatu mu gitondo i Hamburg mu Budage, nk’uko umuhungu we Nesta wari uhari kandi wari umaze iminsi umurwaje yabibwiye BBC.

Mu byumweru bibiri cyangwa bitatu bishize ni bwo yatangiye kumererwa nabi, yari amaze igihe arwana n’indwara ya ‘cancer’. Nesta avuga ko mu bihe bye bya nyuma Natty “yaratubwiye ati ‘ntimubabare, nimwishime kandi muzishimire ubuzima bwanjye’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *