Abaraperi Jay C, Bull Dogg na Bushali bahuriye n’uruva gusenya i Rubavu
Mu mpera z’icyumweru gishize, abaraperi bazwi mu Rwanda barimo Jay C, Bull Dogg na Bushali baguye mu kaga ubwo basagarirwaga n’igikundi cy’abantu barenze icyenda mu kabyiniro kazwi nka “Nyanja” mu Karere ka Rubavu.
Ibi byabaye nyuma y’igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyari kibereye muri ako karere, aho aba bahanzi bari baririmbye mu birori byitabiriwe n’abantu benshi.
Nyuma yo gusoza igitaramo, aba baraperi bifatanyije n’imiryango yabo mu birori bya White Party byaberaga ahitwa “Lake Side”. Nyuma yo kwidagadura, bafashe icyemezo cyo kunyura mu kabyiniro ka “Nyanja” aho baje guhura n’uruva gusenya.
Jay C yabwiye itangazamakuru ko ubwo bageraga ku muryango w’ako kabyiniro, bahuye n’itsinda ry’abantu bagera ku 9 barimo n’abakobwa bagaragara nk’abasinze. Aba bantu babegereye babafata nk’aho babasuzuguye ubwo bashakaga kubasatira bakigira hirya.
Ati: “Twari kumwe n’imiryango yacu imbere, twe dusohoka dusohokera hanze ngo duhumeke, ariko duhurira n’abantu batangira kutuvuga nabi, bavuga ko twabasuzuguye kandi ari abafana bacu.”
Ibyo byakuruye impaka n’amagambo mabi yahinduye urugomo, bamwe muri abo basore batangira gushaka kubatera. Mu gihe haburaga abashinzwe umutekano bahagije, aba baraperi bavuga ko byabaye ngombwa ko birwanaho kugeza ubwo Polisi y’u Rwanda yaje gutabara.
Jay C yahakanye amakuru yavugaga ko imirwano yaturutse ku bibazo by’inzoga cyangwa kutishyura ibyo banyoye, ashimangira ko ari ugusagarirwa n’abantu batashakaga ituze.
Ati: “Imana yadukingiye, nta wakomeretse cyane. Polisi yaje kudukiza, bamwe barafatwa.”
Iyi mirwano yongeye kuzamura impungenge ku mutekano mu tubyiniro two mu turere dukorerwamo ibitaramo bikomeye, aho bamwe bibaza niba kwidagadura kw’abahanzi n’abafana bishobora guhora mu mahoro adacogora.

