Amakuru yo mu mahangaPoliticsPolitiki

M23 irasaba u Burundi guhagarika intambara no gusubiza ingabo zabwo mu gihugu

Umuyobozi wa M23 mu rwego rwa politiki, Bertrand Bisimwa, yasabye u Burundi guhagarika ibikorwa bya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no gusubiza ingabo zabwo mu gihugu. Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Goma ku Cyumweru, aho yagaragaje impungenge z’uruhare rw’ingabo z’u Burundi mu bikorwa byo kurwanya M23, bifatanyije n’umutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Bisimwa yavuze ko ingabo z’u Burundi zifatanya n’ingabo za RDC (FARDC), umutwe wa FDLR n’indi mitwe nka Wazalendo mu bikorwa byo kwibasira abaturage b’abasivili, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abanyamulenge. Yagize ati: “Ibitero biri gukorwa n’iyo coalition bigamije kwibasira abaturage b’inzirakarengane, cyane cyane Abanyamulenge, bashinjwa kuba Abanyarwanda.”

M23 ivuga ko yigaruriye ibice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, harimo n’Umujyi wa Goma, ndetse ko yiteguye gukomeza kurengera abaturage bayo. Bisimwa yibukije ko mbere y’uko u Burundi bwohereza ingabo zabwo muri RDC, yahuye na Perezida Evariste Ndayishimiye akamusobanurira impamvu M23 yafashe intwaro, ariko ngo nyuma yaje gutungurwa no kubona u Burundi bushyigikiye ibikorwa byo kurwanya M23.

Yagize ati: “Ndayishimiye yambwiye ko intambara ya M23 imeze nk’iyo CNDD-FDD yanyuzemo, ariko ubu arimo gukora ibyo yigeze kurwanya.” Bisimwa yasabye u Burundi kwita ku bibazo byabwo aho kwivanga mu bibazo bya RDC, anavuga ko M23 idafite inyungu mu Burundi kandi ko itigeze igirira nabi icyo gihugu.

Ku rundi ruhande, igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ibyo cyashinjwaga na M23, kivuga ko kitagira uruhare mu ntambara yo muri RDC. Mu itangazo cyashyize ahagaragara, cyavuze ko ingabo z’u Burundi ziri muri RDC mu butumwa bw’amahoro bwa EAC, kandi ko zitigeze zifatanya n’imitwe yitwaje intwaro mu bikorwa byo kurwanya M23.

Ibi bibaye mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego mu misozi ya Uvira, aho M23 irwana n’ingabo za leta ya RDC zifatanyije n’u Burundi, FDLR na Wazalendo. M23 ivuga ko izakomeza kurengera abaturage bayo no guharanira uburenganzira bwabo, ndetse ko itazemera gukomeza kurebera ibikorwa byo kwibasira abaturage b’inzirakarengane.

M23 isaba ko habaho ibiganiro hagati yayo na guverinoma ya RDC kugira ngo haboneke umuti urambye w’ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo. Bisimwa yavuze ko ari ngombwa ko ingabo z’amahanga ziri muri RDC, harimo n’iz’u Burundi, zisubira mu bihugu byazo kugira ngo habeho umwanya w’ibiganiro byubaka amahoro arambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *