Ubuzima

Ibiyobyabwenge: Ibyishimo biryoha biryana

U Rwanda rwubaka ejo hazaza rushingiye ku mibereho myiza, haracyari igice cy’abaturage cyane cyane urubyiruko cyugarijwe n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge. Iyo bigeze mu buzima bw’umuntu, biza nk’inzira yo guhunga ibibazo, nyamara bikamugusha mu ngorane z’igihe kirekire.

Abashakashatsi mu buzima bavuga ko urumogi, mugo, inzoga zivanze n’imiti ndetse n’ibindi biyobyabwenge bikomeye, bidatanga igisubizo ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe cyangwa ku bushomeri, ahubwo birabikomeza

Bahati, w’imyaka 29, atuye mu karere ka Gasabo, avuga ko yatangiye kurya urumogi afite imyaka 17.

Ati: “Byatangiye nk’imikino, inshuti zimfasha ngo ndyoherwe n’ubuzima. Nyuma byahindutse nk’umwuka mpumeka. Iyo ntarunyoye narahungabanaga, nkumva umushiha utagira impamvu. Byatumye mba imbata y’ikintu natekerezaga ko kizanduhura.”

Nyuma y’imyaka myinshi, yahisemo kubihagarika ariko yari yarabaye wenyine, yambuwe inshuti n’umuryango.

Ati: “Nari maze gusiga akazi, ubwonko bwanjye butakibasha kwibanda ku bintu, umutima wanjye urushye. Byanshenye mu buryo bukomeye.”

Amina, w’imyaka 24, yahisemo ibisindisha n’urumogi nk’uburyo bwo kwiyibagiza ibikomere byo gufatwa ku ngufu.

Ati: “Mu kanya gato numvaga nishimye. Ariko nyuma nageraga aho umutwe unyuzuramo ibibi byose, sinasinzira. Ibyari igisubizo byahindutse umutwaro.”

Hassan w’imyaka 33, yaguye mu mutego wa mugo afite imyaka 21.

Ati: “Nibwiraga ngo ni rimwe gusa, ariko byabaye intangiriro y’ubuzima bushya bwo kuba imbata. Iyo ntayibonaga naratitiraga, nkagira isereri. Nari narabaye igikoresho cyayo.”

Sandrine, w’imyaka 26, ati: “Imyaka ine yose namaze mu mwijima. Sinari ngifite icyizere cyo kongera kubaho nk’umuntu. Ubu ndagerageza kwivana muri iyo myobo, ariko ntibyoroshye.”

Ubusanzwe, uko RBC yabitangaje mu bushakashatsi “Rwanda Youth Risk Behavior Survey (2021)”, 5.8% by’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15–24 rwigeze gukoresha ibiyobyabwenge. Muri bo, 70% barabitangiye bataruzuza imyaka 18.

Dr. Kayitesi, inzobere mu buzima bwo mu mutwe, avuga ko ibiyobyabwenge bitangira bitanga ibyishimo by’ako kanya, ariko ubwonko bukazisanga bwarabigize igikoresho cyo gushaka ituze.

Ati: “Iyo byabuze, umuntu asigara mu mubabaro ukomeye. Usibye gusenya imitekerereze, bitera n’indwara nyinshi nk’agahinda gakabije, ibitekerezo byo kwiyahura, indwara z’umwijima, iz’ibihaha ndetse n’indwara zandurira mu maraso bitewe no gusangira inshinge.”

Uretse uburwayi, ingaruka zirambuye ku buzima rusange: abantu basiga akazi, imiryango igasenyuka, abana bakabura ababyeyi babitaho, hakiyongeraho ubukene n’ubwigunge.

Imibare igaragaza ko abagera ku 6,460 bafatirwa ibihano buri mwaka kubera ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, mu gihe abagera ku 5,000 bajya gushaka ubuvuzi butandukanye ku ngaruka zabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *