Ubuzima

Hakozwe imiti mishya ya malariya ku bana nyuma yo kugaragaza ubukana budasanzwe

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko mu mwaka wa 2023, abantu bagera kuri miliyoni 246 barwaye malaria ku isi, naho abagera ku 569 000 barapfuye. Muri abo bapfuye, 76% bari abana bari munsi y’imyaka 5.

Ni muri urwo rwego, Ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC) cyatangaje kuwa 16 Kanama 2025 ko imiti mishya ya malaria igenewe abana bato yemejwe kandi ishobora gutangira gukoreshwa.

Uyu muti wagejejwe ku rwego rwo hejuru nyuma yo kugeragezwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Kenya, Malawi, Mozambique, Nigeria, Tanzania na Uganda.

Umuyobozi Mukuru wa Africa CDC, Dr. Jean Kaseya, yavuze ko ari intambwe y’ingenzi mu kurwanya malaria ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati: “Kwemezwa k’uyu muti ni intambwe ikomeye mu kurwanya malaria. Ibi bitanga icyizere ko n’abana bato ubu bagiye kujya babona ubuvuzi kandi bwizewe.”

Kuva kera, abana bari munsi y’imyaka 5 bahabwaga imiti y’abantu bakuru igabanyijwemo uduce, urugero nk’uko ikinini cyacibwagamo kabiri kugira ngo gikwiranye n’umubiri w’umwana. Ubu buryo bwari bufite ingaruka kuko rimwe na rimwe umwana yafataga urwego ruto rudahagije cyangwa rukamugiraho ingaruka kubera kurenza urugero.

Iyi miti mishya yo yateguwe ku buryo ikwiranye n’umubiri w’abana bato, ishobora gushyirwa mu mashereka cyangwa igasangwa mu buryo bw’ibinini byoroshye, biryohereye ugereranyije n’ibisanzwe byifashishwaga mu kuvura malaria.

Abahanga mu buzima bavuga ko iyi ntambwe izafasha cyane ibihugu bya Afurika bikomeje kurohwa n’ingaruka za malaria, kuko byibura abana bagiye kubona ubuvuzi bwizewe kandi bukoze mu buryo bwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *