Politikiuburezi

Minisitiri Nsengimana yasobanuye impamvu y’izamuka ry’imitsindire y’ibizamini bya leta

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi kuwa 19 Kanama 2025 yagaragaje ko umusaruro w’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2024/2025 wazamutse ugereranyije n’uwabanje. Mu mashuri abanza, abanyeshuri batsinze bari ku kigero cya 75.64%, mu gihe mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye (O’Level) batsinze bari kuri 64.35%.

Abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza bose hamwe bari 201 900, abatsinze baba 160 633. Muri bo, abakobwa batsinze ku kigero cya 53.2%, naho abahungu batsinda ku kigero cya 46.8%. Ku rwego rw’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abakoze ibizamini bari 148 702, abatsinze baba 95 674. Abakobwa batsinze ku kigero cya 50.2%, abahungu ku 49.8%.

Nyuma y’iyi mibare, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yasobanuye ko gutsinda kudashingiye ku mahirwe nk’uko bamwe babivuga, ahubwo bishingiye ku muhate n’ubushobozi bw’abanyeshuri. Yavuze ko uburyo bwo guhitamo igisubizo nyacyo (multiple choice) bukoreshwa ku isi hose kandi budashobora kuba nk’imikino y’amahirwe.

Ati: “Ibyo gutekereza ko umuntu yahumiriza akabona igisubizo si byo byateye gutsinda. Ntimurebe ibyo mu mikino y’amahirwe nka lotto, umuntu yahumiriza akayitsinda kenshi? Oya. Aha ni ukubanza gukora, gusobanukirwa no kugera ku mwanzuro.”

Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko umusaruro w’uyu mwaka watewe ahanini n’imbaraga zashyizwe muri gahunda (Nzamurabushobozi) yamaze amezi arindwi, aho abanyeshuri bahawe amahugurwa yihariye mu masomo bakunze gutsindwamo, bikabafasha gukosora intege nke.

Ati: “Umusaruro mwiza twabonye waturutse ku kuba abana barafashijwe kumva amasomo neza no kumenya gukoresha ubumenyi bafite. Byashobokeye abarezi babafashije ndetse n’abana ubwabo bumvise ko bagomba gushyiramo imbaraga.”

Iyi mibare n’isesengura byerekanye ko inzira Minisiteri y’Uburezi yashyizemo yo gushyira imbere gufasha abanyeshuri ku rwego rwose, ikomeje gutanga umusaruro ndetse ikaba ari indi ntambwe mu rugendo rwo guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *