Butera Knowless yifurije Ishimwe Clement isabukuru y’amavuko mu magambo yuje urukundo
Tariki ya 1 Nzeri 2025 ni umunsi udasanzwe mu muryango wa Butera Knowless na Ishimwe Clement, aho uyu mugabo wizihiza isabukuru y’amavuko ye yashimiwe byimazeyo n’umufasha we bamaze imyaka irenga icyenda babana.
Mu butumwa bwuje urukundo n’ishimwe, Butera Knowless yashimye umugabo we amugaragaza nk’umutima w’umuryango wabo. Yagize ati: “Uyu munsi turibuka ivuka ry’umuntu udasanzwe. Ni we nashoboye kwita inshuti magara mu nshuti zose mfite, ni inkingi y’umuryango wacu kandi adahwema kuba hafi mu bihe byose, byiza n’ibibi.”
Yakomeje amuvuga nk’umugabo w’umurava n’umunyabwenge: “Ni intangarugero mu gukunda umurimo, mu kwitanga no kwita ku bandi. Buri munsi tubona uburyo uhora ushishikajwe no gukora ibintu bifite ireme.”
Knowless yasozaga ubutumwa bwe ashimira Imana ku bwo kuba Clement ari ho, yifuriza umugabo we umwaka mushya w’amahoro, ubuzima buzira umuze n’intsinzi nyinshi. “Njye n’abakobwa bawe turagukunda kurusha amagambo ashobora kubivuga,” yongeyeho.
Ishimwe Clement, uzwi nk’umuyobozi wa KINA Music, yashakanye na Knowless mu 2016. Ubu bafitanye abana batatu b’abakobwa. KINA Music imaze kuba ikicaro cy’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Butera Knowless, Nel Ngabo, Platini na Zuba Ray, ikaba yaranyuzemo n’abandi barimo King James, Christopher, Dream Boys na Tom Close.
Isabukuru ya Clement ibaye hashize iminsi micye Platini na Nel Ngabo bamuritse album yabo Vibranium mu gitaramo cyabereye i Kigali tariki ya 29 Kanama 2025, KINA Music ibarizwamo ikaba yarabigizemo uruhare rukomeye.

